IBYO WAMENYA KU MAKIPE ABIRI Y’IBIHUGU AHAGARARIYE AFURIKA MU GIKOMBE CY’ISI CYA RUGBY 2019

Mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya Rugby kiratangira kuri uyu wa Gatanu I Tokyo mu gihugu cy’Ubuyapani, Umugabane wa Afurika uhagarariwe n’amakipe abiri y’ibihugu bibiri, ari yo iya Namibia n’iya Afurika y’Epfo (South Africa). Ibi bihugu byombi biri mu itsinda rya kabiri (B) bihuriyemo na New Zealand, n’Ubutaliyani.

Ikipe y’Igihugu ya Namibia yakatishije itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya Rugby 2019 itsinze iya Kenya ku mukino wa nyuma n’amanita 58-28, hari mu kwezi kwa 08/2018. Ni ku nshuro ya 6 Ikipe y’Igihugu cya Namibia yitabiriye Igikombe cy’Isi cya Rugby, ubwa mbere hari mu 1999. Gusa kuva icyo gihe ntirabasha gutsinda umukino n’umwe, icyakora yigeze kubona inota rimwe muri 2015 ubwo yanganyaga n’Ikipe y’Igihugu cya Georgia byari mu itsinda rimwe.

Naho Ikipe y’Igihugu ya south Africa yo iri mu bihugu 12 Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby ku Isi (Wold Rugby)  ryahaye itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikome cy’Isi bidaciye mu majonjoro kubera ko byitwaye neza mu matsinda y’Igikombe cy’Isi cya Rugby cyabaye mu mwaka wa 2015 mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ikipe y’Igihugu ya Rugby ya South Africa imaze gutwara Ibikombe by’Isi bibiri, icya mbere yagitwaye mu 1995, ikindi muri 2007. Mu 1995, South Africa yatsinze New Zealand (All blacks) n’amanota 15-12 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya Rugby iki gihugu cya Afurika y’Epfo cyari cyakiriye. Na ho muri 2007 yatsinze Ubwongereza (England) n’ amanota 15-6 ku mukino wa Nyuma w’Igikombe cy’Isi cyabereye mu gihugu cy’Ubufaransa muri rusange, usibye ko mu mikino 48 yakinwe, imikino itandatu yakiniwe mu Bwami bw’Abwongereza (UK). Muri iyo mikino, ine yakiniwe muri Wales (Pays de Galles), maze ibiri ikinirwa muri Scotland (Écosse).

Ikipe y’Igihugu ya South Africa ubu ibarizwa ku mwanya wa kane ku isi ku rutonda rwa World Rugby, iri mu makipe ahabwa amahirwa yo kwegukana igikombe cy’Isi cya Rugby 2019. Naho ikipe ya Namibia iri ku mwanya wa 23, izaba iharinira nibura kwitwara neza mu itsinda ry’urupfu ibi bihugu byombi bihuriyemo.

Umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi cya Rugby 2019 uraba kuri uyu wa gatanu taliki ya 20/09/2019 isaa 13h45 ku isaha y’I Kigali, uhuze Ikipe ya Rugby y’Igihugu cy’Ubuyapani, n’iy’Igihugu cy’Uburusiya. Aya makipe yombi ari mu Itsinda A ahuriyemo n’ay’ibihugu nka Ireland, Scotland, na Samoa.

South Africa izakina umukino wayo wa mbere na New Zealand kuwa Gatandatu taliki ya 21/09/2019, na ho Namibia ikine n’Ubutaliyani ku Cyumweru taliki ya 22/09/2019. Nk’ uko aya makipe ari mu Itsinda rimwe rya B, biteganijwe ko azakina umukino w’ishiraniro taliki ya 28/09/2019.

Rwanda Rugby

The Rwanda Rugby Federation (RRF) as the umbrella organisation that unites the entire rugby fraternity in Rwanda. RRF has been administering, developing and generally organising all rugby activities for 13 years now, not only through out Rwanda but on the continental level as well. The RRF has since grown further countrywide with over 600 active players, 60 female players, a robust fun club, ardent well wishers and intensive involvement in the development of the game in over 70 schools from all districts in Rwanda not to mention the RRF’s participation in community projects.

X