SHAMPIYONA YA RUGBY MURI WEEKEND 30-31/03/2019

Muri weekend shampiyona ya Rugby yarakomeje, ni umunsi wa Gatatu mu Kiciro cya mbere, ukanaba uwa mbere wa shampiyona ikiciro cya kabiri.

KUWA GATANDATU

➢        Umukino wa mbere ni utangiza ikiciro cya kabiri, wahuje Burera Tigers RFC na Rwamagana Bananas RFC isaa saba; Burera tigers yatsinze  amanota 12 -8 ya Rwamagana Bananas

➢        Naho umukino wa kabiri ukanaba uw’Umunsi wa gatatu wa shampiyona ikiciro cya mbere muri Zone ya Kigali, wahuje Thousand Hills RFC na Lion de Fer RFC, isaa cyenda. Thousand Hills itsinda Lion de fer amanota 10 – 6 ya Lion de fer

KU CYUMWERU hari  hateganijwe imikino ibiri yombi y’ikiciro cya mbere, muri Zone y’Amajyepfo, ariko habashije kuba umukino umwe wahuje  Muhanga thunders na  Resilience RFC  uwagombaga guhuza UR GRIZZLLIES na PUMA  kamonyi warasubitswe

➢        Muhanga Thunders RFC y’Akarere ka Muhanga yakiriye Rusizi Resilience RFC y’I Rusizi kuri Stade ya Muhanga isaa saba; Resilience RFC  itsinda Muhanga thunders amanota 14 -11  ya MuhangaThunders.

URUTONDE RW’AGATEGANYO

No       Club                           Amanota

1          Rusizi Resilience RFC             14

2          Muhanga  Rugby RFC 10

3          Kigali sharks    RFC             10

4          Thousand  Hills RFC   9

5          Lions de Fer RFC         9

6          Kamonyi PUMA RFC  1

7          UR Grizzlies RFC        0

8          Remera Buffaloes RFC            0

 

Bivuze ko by’agateganyo, Rusizi Resilience RFC ni iya Mbere muri Zone y’Amajyepfo, igakurikirwa na Muhanga Thunders RFC, na ho mu Mujyi wa Kigali iya mbere ni Kigali sharks RFC ikurikiwe na  Thousand Hills RFC.

 

Ubusanzwe mu mikino ya Nyuma ya Shampiyona ya Rugby mu Rwanda, ikipe ya mbere muri Zone ihura n’iya Kabiri mu yindi Zone, ebyiri zitsinze zigahatanira igikombe cya shampiyona y’igihugu ku mukino wa nyuma.

Rwanda Rugby

The Rwanda Rugby Federation (RRF) as the umbrella organisation that unites the entire rugby fraternity in Rwanda. RRF has been administering, developing and generally organising all rugby activities for 13 years now, not only through out Rwanda but on the continental level as well. The RRF has since grown further countrywide with over 600 active players, 60 female players, a robust fun club, ardent well wishers and intensive involvement in the development of the game in over 70 schools from all districts in Rwanda not to mention the RRF’s participation in community projects.

X